UN staff, including eight OHCHR colleagues, detained in Yemen
OHCHR calls for their immediate release.
SOURCE
United Nations Department of Public Information, NY
TOTAL SPEAKERS
USAGE BY COUNTRY (OFFICIAL LANGUAGE)
Official Language: Rwanda Home Speakers: Burundi, Democratic Republic of the Congo, Uganda, TanzaniaBACKGROUND
The language belongs to the Benue-Congo family, Bantu group. Kinyarwanda, is an important language of east-central Africa. It is spoken by virtually everyone in the republic of Rwanda (about 8 million people), and by perhaps 4 million more in the neighboring Democratic Republic of the Congo. . Kinyarwanda is largely inherently intelligible with Kirundi, the official language of Burundi.Taliki ya cumi y'ukwa desembri mu mwaka wa 1948, niwo munsi Ikoraniro rusange rya ONU ryemeje likanamenyesha Itangazo ryo kwamamaza hose ibyerekeye agaciro ka Muntu. Ikoraniro rusange ryasabye ibihugu byose bili muli l'ONU gukora uko bishoboye kugira ngo iryo Tangazo lizatangirwe ku mugaragaro, ryamamare hose kandi lisobanurwe, cyane cyane mu mashuli, ali amato ali ayisumbuye, mu bihugu byose, ibyigenga n'ibigitegekwa.
Ikoraniro rusange lilibutsa ko:
- Ugushyira ukizana, ituze n'ubutungane mu bihugu bishingiye ku karusho ka buli muntu, kadasibangana, gahamya icyubahiro akwiye n'agaciro twese duhulijeho,
- Gusuzugura no kwirengagiza ako gaciro n'icyubahiro bya buli muntu nibyo byateye bamwe imigenzereze isa n'iy'inyamaswa, umutima w'umuntu utakwihanganira. Nicyogituma twemeza ko icyo umuntu wese yimilije imbere y'ibindi al'ugushyira akizana, nta nkomyi mu mvugo no mu bitekerezo, akibera aho nta nduru nta butindi,
- Ali ngombwa ko hashingwa amategeko arengera ako gaciro ka buli muntu, akamulinda ubuja n'agahato,
- Ikindi ngombwa nu gukomeza umubano w'ibihugu,
- Ibihugu byunz'ubumwe byiyemeje muli Charte ya l'ONU kuzahora byubaha agaciro k'umuntu wese, yaba umugore yaba umugabo, bose niko bakwiye kwubahwa kimwe. Ibyo bihugu byiyemeje kandi kuzaharanira amajyambere mu mibanire m'imibereho y'abantu ku mudendezo,
- Ibihugu byose byunz'ubumwe byarahiliye gufasha umuryango wa l'ONU kwubahisha hose agaciro n'uburenganzira bishingiye kuli kamere ya buli muntu,
- Kugira ngo ibyo twarahiliye tubishyikire, tugomba no guhuza igitekerezo ku byerekeye ako gaciro n'uburenganzira bya buli muntu,
- Ikoraniro rusange ryamamaje ili Tangazo ryerekeye agaciro ka buli muntu, ligomba kuyobora abaturage b'ibihugu byose uburyo bwo kwitoza umuco wo kwubaha agaciro n'uburenganzira bw'umuntu. Uwo muco niwo amategeko agenga buli gihugu n'atunganya umubano w'igihugu agomba gushishikalira kwinjuza muli byose, ali nu nyigisho z'urubyiruko mu mashuli, ali no mu milirere yose y'abaturage, kugira ngo bose hamwe, ali abatuye mu bihugu muli l'ONU, ndetse n'abatarashyikira ubwigenge, uwo muco abe aliwo bimiliza imbere.
Abantu bose bavuka aliko bakwiye agaciro no kwubahwa kimwe. Bose bavukana ubwenge n'umutima, bagomba kugilirana kivandimwe.
Umuntu wese akwiye kwemererwa kwafite agaciro n'uburenganzira bwose bwahamijwe muli ili Tangazo. Nta muntu uzongera gucishwa ku wundi ku mpamvu gusa z'ubwoko, ibara ry'umubili, idini yemera cyanga se ibitekerezo afite muli politique no mu zindi ngingo, ntawe uzazira igihugu akomokamo, ubworo amavuka cyanga se indi mimerere yindi.
Kandi nta muntu uruta undi, ngo kuko baba bakomoka mu bihugu batareshya. Ali abaturage b'ibihugu byigenga cyanga se bigitwarwa, bikiyoborwa n'ibindi, bose ni abantu kimwe.
Umuntu wese agomba kubaho, gushyira akizana no kutarengana.
Nta muntu ukwiye guhinduka imbohe cyanga umuja. Kugira abantu abaja cyanga se kubacururuza biraciwe rwose.
Nta muntu ugomba kugilirwa urugomo, kuzira agashinyaguro, kwicwa urupfu rubi.
Aho umuntu ali hose agomba kurengerwa n'amategeko y'igihugu.
Abantu bose ni kimwe ku byerekeye amategeko, kandi bose niki agomba kubarengera kimwe, akabalinda akarengane gaciye ukubili n'ili Tangazo, akabalinda ndetse n'ibishobora byose gutera ako karengane.
Buli muntu afite ububasha bwo kuregera inkiko imigenzereze yose iciye ku burenganzira yahawe n'amategeko.
Ntawe ushobora gufunga umuntu ku karengane cyanga se kumuca mu gihugu.
Urubanza rw'umuntu wese, mbere yo gucibwa, rugomba kwumvikana ku mugaragaro, nta karengane, abacamanza bakabona kurukiranura batabera.
Ntawe ugomba kwirohera nta mpamvu mu byerekeye imibereho y'umuntu n'iy'abe, mu rugo rwe no mu nzandiko ze, cyanga se ngo amusebye. Muli ibyo byose kandi amategeko y'igihugu agomba kulinda umuntu wese akarengane.
Mu bitekerezo by'umuntu, mu bimutunganiye idini, buli muntu agomba gushyira akizana. Nukuvuga ko ashobora guhindura ibitekezo bye n'idini, kubigaragaza mu ruhame cyanga ahiherereye, kubyigisha na kubikulikiza, ku mutima no mu mihango ibigaragaza.
Buli muntu akwiye gutekerza no kuvuga akamuli ku mutima. Nukuvuga ko adakwiye kuzira ibitekerezo bye, ko ashobora gushaka, guhabwa no kwamamaza hose uko ashaka ibihuje n'icyo atekereza.
Umuntu wese mu gihugu niko agizwe n'abandi. Ishyaka ry'abaturage n'ubugobokane bw'igihugu bigomba gukiza buli muntu, bikamugeza ku mibereho imukwiye kandi imufasha kujyambere.
Buli muntu ukora agomba kurangiza akazi mu masaha akwiye no guhabwa ibiruhuko, kandi iminsi ahawe y'ibiruhuko agomba nayo kuyihemberwa.
Ibyemejwe byose muli ili Tangazo bigomba amahoro mu baturage, ndetse no mu mibanire y'igihugu, kugira ngo bishobore kugilira umuntu wese akamaro kahageze.
Mu magambo yose y'ili Tangazo, nta Leta, nta ngaga, nta n'umuntu ushobora kwibwira ko hali ilimuga ububasha bwatuma atambuka ku byemejweho uburenganzira muli ili Tangazo.